U-20 muri Jeux de la Francophonie Print E-mail
Wednesday, 09 September 2009 10:45

UPDATE Umwiherero w'Amavubi U-20 uratangira kuwa kane tariki 10/9/2009 hanyuma ubere kuri Hello's Corner (Alpha Palace). U-20 bazava mu Rwanda tariki 22/9/2009 berekeza muri Lebanon ahazabera Jeux de la Francophonie (26/9 - 6/10/2009).

---

Jeux de la Francophonie ni uruvange rw’imikino n’umuco ruba buri myaka ine. Itangira umwaka umwe nyuma ya olympics zisanzwe. Muri uyu mwaka wa 2009 izo Jeux Francophones zizabera muri Lebanon kandi n’u Rwanda ruzaba rurimo.

Jeux de la Francophones (cyangwa se Francophone Games) zitabirwa n’ibihugu 55 bivuga ururimi rw’igifaransa. Zizatangira tariki 26/9 zirangire 6/10/2009. Mu Rwanda hakaba hazagenda Amavubi U-20 hamwe n’indi mikino itabarizwa mu mupira w’amaguru.

U Rwanda ruzahura na Mali ku munsi wa mbere w’ibirori. Umukino uzatangira 15H00 (isaha ya Beirut) ubere kuri Stade Rafiq Hariri. Isaha ya Beirut ijyana n’iya Kigali City keretse gusa mu gihe cy’impeshyi ubwo badusigaho imwe.

Nanone u Rwanda ruzongera gukina tariki 28/9 ubwo ruzahurira na Senegal kuri Stade Rafiq Hariri, 15H00. Tariki 30/9 ruzahurira na Egypt kuri Stade Municipal de Beyrouth nanone 15H00.

Imikino ya 1/2 izakinwa tariki 3/10 naho guhatanira umwanya wa 3 bibe tariki 5/10/2009. Umukino wa nyuma wo ukaba uzaba tariki 6/10/2009—ari nawo munsi wo guhumuza ibirori.

Ibihugu bizitabira Jeux de la Francophonie iyi nshuro ni ibyo bikurikira:

Arménie, Bénin, Bulgarie, Burkina Faso, Burundi, Cameroun, Canada, Canada, Nouveau-Brunswick, Canada Québec, Côte d'Ivoire, Chypre, Communauté française de Belgique, Congo, Congo RD (Ancien Zaïre), Djibouti, Egypte, Ex-République yougoslave de Macédoine, France, Gabon, Grèce, Guinée équatoriale, Guinée Bissau, Haïti, Liban, Luxembourg, Mali, Maroc, Maurice, Monaco, Mozambique, Niger, Roumanie, Rwanda, Sénégal, Seychelles, Suisse, Togo, Tunisie na Vietnam.

Amavubi U-20 bazagenda bayobowe n’umutoza wabo Tomislav Obradović. Mbere y’uko bagenda bazabanza bakore umwiherero w’imyitozo hano i Kigali. Abo bari hasi ni abakinnyi bazitabira umwiherero:

  1. Juma Nsanganira
  2. Emery Mvuyekure
  3. Jean Claude Nshimiyimana
  4. Arafat Serugendo
  5. Egide Twizeyimana
  6. Anwar Kibaya
  7. Eric Habimana
  8. Christian Bonfils Twahirwa
  9. Aman Uwiringiyimana
  10. Ismail Habumugisha
  11. Ghad Mwizerwa
  12. Yussuf Ndayishimiye
  13. Abdul Karim Gashugi
  14. Michael Hitimana
  15. Jamal Mwiseneza
  16. Erneste Kwizera
  17. Herman Ngoma
  18. Eric Serugaba
  19. Emmanuel Sebanani
  20. Tumaine Ntamuhanga
  21. Yussuf Habimana
  22. Jean Claude Iranzi
  23. Abubakr Nshimiyimana
  24. Jean Paul Mutabazi

Bookmark with:

Facebook    Deli.cio.us    Digg    reddit    StumbleUpon    Newsvine
Last Updated on Tuesday, 22 September 2009 11:06