Bombi bageze ku byo bifuzaga Print E-mail
Thursday, 07 January 2010 21:28

Umukino wa Gicuti
Côte d'Ivoire 2-0 Rwanda

Côte d'Ivoire ifite urugamba imbere muri CAN Angola 2010. U Rwanda narwo rukaba rufite amarushanwa ya CHAN vuba. Umukino wa gicuti wabahujije bombi watumye bombi babasha kwitegura ku buryo bugaragara.

Umukinnyi Didier Drogba wa Ivory Coast ari gusuhuzanya n'abakinnyi b'Amavubi umupira umaze kurangira.Uwo mukino—witabiriwe n’abantu batari bake n’ubwo wabaye ku mubyizi—wabaye kuwa 4 tariki 7/1/2010 ubera i Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania. Uyu akaba ari umwe mu mikino ya gicuti ikipe ya Côte d'Ivoire yagize mbere y’uko yerekeza muri Angola.

Taifa Stars ya Tanzania niyo babanje guhura ubwo Côte d'Ivoire yayitsindaga igitego kimwe ku busa. Igitego kikaba cyaratsinzwe n’umukinnyi Didier Drogba ukinira ikipe ya Chelsea mu gihugu cy’Ubwongereza.

Côte d'Ivoire yahisemo guhura na Taifa Stars ndetse n’u Rwanda kugira ngo yitegure CAN Angola 2010. U Rwanda narwo—mu guhura n’ikipe ikomeye nka Côte d'Ivoire—rukaba rwarahise ruboneraho umwanya mwiza wo kwitegura CHAN.

Umukino warangiye Côte d'Ivoire itsinze u Rwanda ibitego 2 ku busa. Ibitego byombi bikaba byinjiye mu gice cya kabiri mu minota ya nyuma y’umukino. Byombi byabonetse kuri kona kandi bitsindishwa umutwe.

U Rwana rwasimbuje abakinnyi 3 gusa: Jean Luc Ndayishimiye yasimbuye Jean Claude Ndoli mu izamu, Amin Muzerwa asimbura Jamal Mwiseneza naho Jean Claude Iranzi asimbura Haruna Niyonzima.

Côte d'Ivoire yo nta mukinnyi n’umwe yasigaje ku ntebe y’ubusimbura kuko bose baje gukina ubwo babonaga ko uyu mukino hagati yabo n’u Rwanda utoroshye.

Nyuma y'umukino wahujije u Rwanda na Côte d'Ivoire Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania, Fatuma Ndangiza, yahise asanga Amavubi aho bari bari hanyuma ababwira ko u Rwanda rwishimiye cyane intambwe bamaze gutera.

“Mukwiye kwishima kandi ntimucike intege kuko mwakoze ibishoboka byose. Uyu wari umukino wa gicuti ariko igikomeye cyane ni uko mwagaragaje ubuhanga. Mwabonye ko abantu bose bishimye kubera mwebwe.

“Ngira ngo mwanabonye ibihangage nka Didier Drogba ukuntu byatangiye gusimburwa. Ku mupira wa Tanzania yabonye igitego kare ariko kuba mwashoboye guhangana kugera kuri uriya munota kandi akarinda avamo igitego kitaraboneka, ndabona ari ishema cyane ku Rwanda.”

Ambasaderi yakomeje yifuriza Amavubi kuzatera imbere bakina umupira mwiza ndetse anafata umwanya arabaherekeza kuva kuri stade kugera kuri New Africa Hotel aho bacumbikiwe.

Umutoza Eric Nshimiyimana nawe yafashe umwanya abwira abakinnyi b'Amavubi ko ntacyo batakoze kandi ko icyo bifuzaga cyane—aricyo experience—bakibonye.

“Uyu mukino twawitabiriye twifuza experience kandi twayibonye. Iyi ni experience kuri twese baba ba myugariro, abazamu, rutahizamu, abakina hagati .. mbese Amavubi yose.

“Ntihagire umwe uvuga ngo 'nakinnye neza, uriya yankiniye nabi hamwe n'ibindi' ahubwo buri wese arebe neza experience yavanyemo nyuma yo guhura n'ikipe ikomeye nk'iriya. Hari byinshi twavanyemo muri uyu mukino. Dufite ubushobozi bwo guhura n'ikipe iyo ariyo yose none dukomeze turebe aho twakongera imbaraga.”

Kubera umukino mwiza Amavubi yagaragaje imbere y'iyi kipe y'igihangage, byatumye abaturage bose muri stade bafana u Rwanda. Uko umukinnyi w'u Rwanda yafataga umupira niko bose bahugurukiraga icyarimwe.

Bookmark with:

Facebook    Deli.cio.us    Digg    reddit    StumbleUpon    Newsvine
Last Updated on Thursday, 07 January 2010 22:46