|
GAHUNDA YA SHAMPIYONA 2009-2010 MU BAGORE - IMIKINO IBANZA
Shampiyona y'igihugu mu bagore, umwaka 2009-2010, iratangira kuri iki cyumweru tariki 24/1/2010 aho izitabirwa n'amakipe 12. Amarushanwa y'abagore uyu mwaka akaba azarangwa no gusifurwa nabo ubwabo.
---
INTANGIRIRO
Kugirango ikipe yemererwe gukina shampiyona y’igihugu mu bagore, igomba kuba iri mu banyamuryango ba FERWAFA kandi yujuje ibyangombwa bisabwa n’amategeko, ikanabisaba mu nyandiko.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) niryo ritegura rikanashyira mu bikorwa champiyona y’igihugu mu bari n’abagore. Shampiyona y’umwaka w’2010 ikaba iteganijwe gutangira tariki ya 24/01/2010.
Ikipe yemerewe gukina iyi shampiyona igomba gutanga umwirondoro w’abagize komite nyobozi aribo Perezida, uwungirije perezida, umubitsi n’umanyamabanga mukuru ndetse ikagaragaza ikibuga cyemewe n’amategeko izajya yakiriraho imikino na konti ya banki icungirwaho umutungo wayo.
FERWAFA niyo itanga gahunda yerekana uko amakipe azahura, igashyira ho n’abazayobora imikino.
KWIYANDIKISHA
- Ikipe yemewe na FERWAFA niyo yemerewe gukina muri uyu mwaka;
- Kwiyandikisha bikaba biherekezwa na lisiti y’abakinnyi iguma muri FERWAFA kandi hagatangwa amafaranga 30 000 yo kugura za impushya z’abakinnyi, buri kipe yemerewe kwandikisha abakinnyi batarenze 30;
- Ikipe zakuwe ku rutonde nyuma ya shampiyona kubera kuba zaragaragaje intege nke muri shampiyona y’umwaka ushize ntabwo zemererwa kwiyandikisha muri shampiyona ikurikira;
- Nta kipe yemerewe kwaka izindi impushya z’abakinnyi igihe Champiyona itangiye keretse inshuro imwe mu ntangiriro y’icyiciro cy’imikino yo kwishyura (Phase Retour).
IKIBUGA
- Ikipe yose yifuza kujya muri iyi shampiyona igomba kuba ifite ikibuga cyo kwakiriraho imikino cyemewe n’amategeko;
- Ikipe yasuwe igomba gutegura neza ikibuga igisukura kandi icamo imirongo ndetse igashyira n’incundura ku mazamu yombi;
- Ikipe yasuwe niyo igomba gucunga umutekano ku kibuga, uw’ikipe yasuye ndetse n’uwa abasifuzi n’ibintu byabo;
- Abaje kureba umukino bagomba guhagarara, cyangwa kwicara muri metero enye uhereye ku mirongo yerekana ikibuga. Buri mukino ugomba kuba hari abashinzwe umutekano bashatswe n’ikipe yasuwe.
ABAKINNYI
- Umukinnyi wemerewe gukina shampiyona ni ufite uruhushya rwe rwemewe na FERWAFA, nk’uko amategeko agenga amarushanwa abiteganya;
- Umukinnyi udafite uruhushya rutangwa na FERWAFA ntiyemerewe gukina;
- Umukinnyi akinira ikipe imwe gusa mu gihe cy’umwaka w’imikino (saison);
- Ikipe ifite uburenganzira ku mukinnyi mu gihe cy’imyaka ibiri, umukinnyi iyo arangije iyo myaka mu ikipe ashobora kujya mu yindi kipe ashaka;
- Urujya n’uruza rw’abakinnyi rukorwa mu bwumvikane hagati y’amakipe yombi n’umukinnyi ibi bigashyirwa mu nyandiko isinyeho n’amakipe yombi kandi bikamenyeshwa FERWAFA.
Icyitonderwa: Abakinnyi b’abanyamahanga batatu gusa nibo bemerewe gukina muri buri mukino.
UMUKINO
- Amakipe yose agomba kugera ku kibuga ari bukinireho isaha imwe mbere y’uko umukino utangira;
- Imikino yose itangira saa ine za mugitondo kandi buri mukino umara iminota 90 (Iminota 45 x 2);
- Amakipe asabwe kumenyesha FERWAFA ibara ry’imyenda azajya yambara mbere akoresheje inyandiko;
- Ikipe yasuye igomba kujya yitwaza nibura imyenda ibiri idahuje ibara;
- Ikipe yasuwe igomba kuba ifite imipira nibura 2 yo gukina, ikipe yasuye nayo igomba kwitwaza nibura imipira 2;
- Umukinnyi ubonye ikarita ebyiri z’umuhondo cyangwa ikarita y’umutuku ahagarikwa umukino ukurikiyeho. Iyo umukinnyi cyangwa ikipe igaragaje imyitwarire mibi bikabije bishoboka ko yafatirwa n’ibindi bihano bikomeye;
- Iyo hari umukinnyi ugizweho ikibazo yifotoranya n’abasifuzi, hanyuma uruhushya rwe rukoherezwa muri FERWAFA n’umusifuzi.
Icyitonderwa: Nta mukinnyi ufatwa ifoto nta karita afite.
- Mu mukino hemewe gusimbuza abakinnyi 3;
- Buri kipe igomba kuza mu mukino ifite ibikoresho byose bisabwa ku mukino (Imyenda yo gukinana isa kandi ifite nomero (numero), inkweto zo gukinana umupira w’amaguru za contre chocs na gants ku banyezamu) iyo ikipe zombi zifite imyambaro isa ikipe yasuye niyo ihindura imyambaro, nta mukinnyi uzajya mu kibuga atujuje ibi bikoresho.
AMAKIPE
- Ikipe ifite ikibazo gituma itazaboneka ku mukino igomba kubimenyesha FERWAFA mu nyandiko mu gihe cy’amasaha 48 mbere y’uko umukino utangira;
- Ikipe yifuza guhindura amasaha yo gukiniraho igomba kubimenyesha FERWAFA mu nyandiko bitarenze kuwa kabiri w’icyumweru kizakinwamo uwo mukino;
- Ikipe ifite ikirego igomba kukigeza kuri FERWAFA mu masaha 48 nyuma y’umukino iregera, kandi igatanga amafaranga y’ikirego ahwanye n’ibihumbi makumyabiri (20 000 Frw);
- Ikipe itazajya iboneka ku mukino itabimenyekanishije mbere y’igihe izajya ihanishwa mpaga y’ibitego 3-0 kandi yishyure n’ibyo indi kipe yakoresheje byose;
- Ikipe izabura ku kibuga inshuro eshatu ntabwo izemererwa gusubira mu irushanwa ry’umwaka ukurikiyeho.
IRUSHANWA
- Amakipe yose asabwe kuba yagejeje lisite n’impushya z’abakinnyi ishaka kuzakinisha muri uyu mwaka kuri FERWAFA bitarenze tariki ya 20/01/2010;
- FERWAFA niyo itanga gahunda yose y’imikino n’abazayiyobora, igashyira ahagaragara urutonde rw’uko amakipe ahagaze hifashishijwe amategeko ya FERWAFA agenga amarushanwa;
- Irushanwa riteguwe mu buryo bwa shampiyona, buri kipe ikaba izahura n’iyindi mu mikino ibiri (Aller na Retour).
ABAYOBOZI
- Abasifuzi b’umukino nibo bayobora umukino, ibyemezo byabo ni ntakuka, bakaba bagomba kumenyesha FERWAFA imigendekere yose y’umukino, ibyabaye byose mu mukino, bakanagaragaza abitwaye neza;
- Kapiteni w’ikipe utashimishijwe n’ibyemezo by’abasifuzi abigaragariza mu nyandiko ku rupapuro rw’umukino ahabigenewe, akanabisinyira;
- Abayobozi b’amakipe nibo bashinzwe imyifatire myiza y’amakipe yabo.
ICYITONDERWA
Haramutse havutse ibindi bibazo bitavuzwe muri aya mategeko hakwitabazwa andi mategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA, CAF na FIFA.
-- Jules C. KALISA Umunyamabanga Mukuru
|