Featured News

Ibyemezo bya Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA

Jun 11, 2020 Comments 30, 088 views

Kuri uyu wa kane, taliki ya 11 Kamena 2020, Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA yateranye yiga ku bujurire bwa Police F.C ku kemezo cya komisiyo y’imisifurire kirebana n’imyitwarire y’umusifuzi Abdul (...)

Keep reading

Ikemezo cya Komisiyo y’ubujurire ku bujurire bwa Gicumbi F.C na Heroes F.C

Jun 05, 2020 Comments 30, 088 views

Ikemezo cya Komisiyo y’ubujurire ku bujurire bwa Gicumbi F.C na Heroes F.C Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yateranye kuwa 05/06/2020 yiga ku bujurire bwa Gicumbi F.C na Heroes F.C. Gicumbi F.C (...)

Keep reading

Decision of FERWAFA Appeals Body on petitions lodged by Gicumbi FC & Heroes FC

Jun 05, 2020 Comments 30, 088 views

Decision of FERWAFA Appeals Body on petitions lodged by Gicumbi FC & Heroes FC The FERWAFA Appeals Committee has upheld the decision of the FERWAFA Executive Committee of relegating Heroes (...)

Keep reading

Ikemezo cya Komisiyo y’ubujurire ku bujurire bwa Gicumbi F.C na Heroes F.C

Posted on Jun 05 2020

Ikemezo cya Komisiyo y’ubujurire ku bujurire bwa Gicumbi F.C na Heroes F.C

Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yateranye kuwa 05/06/2020 yiga ku bujurire bwa Gicumbi F.C na Heroes F.C.
Gicumbi F.C na Heroes F.C, bose bavuga ko impamvu zabo z’ubujurire ari zimwe zo kuba barafatiwe ikemezo cyo kumanuka mu cyiciro cya kabiri kinyuranyije n’amabwiriza n’inama zatanzwe n’inzego zikuriye umupira w’amaguru ku isi no mu Rwanda.

Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yari iyobowe na Bwana Kajangwe Joseph yemeje ibi bikurikira:

- Ko Ubujurire bwa Gicumbi F.C na Heroes F.C nta shingiro bufite.

- Ko ikemezo cya Komite Nyobozi ya FERWAFA cyo kuwa 22/05/2020 cyo kumanura mu cyiciro cya kabiri amakipe Gicumbi F.C na Heroes F.C kidahindutse.


No comment yet.

Leave Your comment