Featured News

Gorilla FC and Rutsiro FC promoted to RPL.

Nov 18, 2020 Comments 30, 088 views

Rutsiro FC and Gorilla FC have been promoted to Rwanda Premier League after reaching the final of the second division league playoffs. Rutsiro FC got promoted to Rwanda’s top tier after beating (...)

Keep reading

Rwanda draw with Cape Verde in AFCON 2021 Qualifiers.

Nov 18, 2020 Comments 30, 088 views

Rwanda National Team Amavubi’s hopes to make it to AFCON 2022 continued to diminish as they settled for a goalless draw against Cape Verde on Tuesday. During Tuesday’s match, both teams started (...)

Keep reading

Ikemezo cya Komite Nyobozi ku kibazo cy’ AMAGAJU FC

Nov 14, 2020 Comments 30, 088 views

Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye ku wa 11/11/2020 aho ku murongo w’ibyigwa hariho ibirebana n’imikino ya Playoffs mu kiciro cya kabiri mu bagabo; Komite Nyobozi yize ku kibazo cy’Ikipe ya (...)

Keep reading

FERWAFA yahannye amakipe yakinnye imikino ya gicuti nta burenganzira

Posted on Nov 13 2020

Amakipe ya Rwamagana City FC, Rayon Sports, Alpha FC, Rutsiro FC na APR FC kuri uyu wa gatanu tariki 13 Ugushyingo 2020 yamenyeshejwe ibihano yafatiwe kubera gukina imikino ya gicuti nta burenganzira yabisabiye ngo anabuhabwe.

Gukina imikino ya gicuti cyangwa kuyigiramo uruhare bisabirwa uburenganzira nk’uko biteganywa n’Amategeko Shingiro hamwe n’Amategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA.

Ni muri urwo rwego Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye ku wa 11 Ugushyingo 2020 yize ku kibazo cy’amakipe akina imikino ya gicuti nta buranganzira yasabye cyangwa ngo abuhabwe, yemeza ko ayo makipe agomba gucibwa ihazabu (amende) ringana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500 000Frw) ku mukino nk’uko biteganywa n’ingingo ya munani (8) y’umugereka wa kabiri w’amategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA.

Urutonde rw’amakipe yahanwe:

1. Rwamagana City FC
2. Rayon Sports FC
3. Alpha FC
4. APR FC
5. Rutsiro FC

Aya makipe yose yahawe iminsi 30 yo kuba yamaze kwishyura ihazabu.

Amakipe arashishikarizwa gukomeza gukurikiza amabwiriza n’inama bijyanye no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.


No comment yet.

Leave Your comment