Featured News

TOTAL CHAN 2020: Rwanda and Uganda share spoils.

Jan 18, 2021 Comments 30, 088 views

The ‘’Amavubi Stars’’ of Rwanda and Uganda Cranes played out a goalless draw in their first match of the African Nations Championship. Rwanda started the game in a positive way piling pressure on (...)

Keep reading

Rwanda draw with Congo in Pre-CHAN Friendly

Jan 07, 2021 Comments 30, 088 views

Rwanda National Team ‘’Amavubi Stars’’ overturned a two-goal deficit to draw with Congo in the first pre-CHAN friendly. It was the first of two warmup games as both sides gear up for the upcoming (...)

Keep reading

FERWAFA approves the budget for 2021 fiscal year

Jan 04, 2021 Comments 30, 088 views

Rwanda Football Federation approved the budget for fiscal year 2021 during the extraordinary general assembly held at Lemigo Hotel on January 3 2021. The approved budget is Rwf 6,364,175,639 (...)

Keep reading

FERWAFA yahuguye abaganga ba Rwanda Premier League

Posted on Dec 29 2020

Kuri uyu wa kabiri tariki 29 Ukuboza 2020 ku kicaro gikuru cya FERWAFA habereye amahugurwa y’abaganga b’amakipe y’ikiciro cya mbere ‘‘Rwanda Premier League‘‘.

Ni amahugurwa yateguwe na FERWAFA mu rwego rwo guhugura abaganga b’amakipe y’Ikiciro cya mbere mu bagabo uburyo bwo kurwanya imvune z’abakinnyi ndetse no kurwanya Covid-19 mu gihe cy’amarushanwa.

Aya mahugurwa yatanzwe n’impuguke mu buvuzi akaba n’umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’ubuvuzi muri CAF Dr Yacine ZERGUINI afatanyije na Dr Moussa HAKIZIMANA usanzwe ari Komiseri w’ubuvuzi muri FERWAFA.

Dr Yacine Zerguini yavuze ko aya mahugurwa ari ingirakamaro ku baganga b’amakipe ndetse n’abakinnyi muri rusange: ‘‘Nishimiye ubwitabire bwanyu, biragaragaza ko mwese mufite ku mutima ubuzima bw’abakinnyi bo mu Rwanda. Nifuza ko ibyo tugiye kubigisha mubifata neza kuko bizabafasha mu kurinda imvune za hato na hato zigenda zituruka cyane cyane ku mikino ihekeranye muri ibi bihe bikomereye isi yose, ikindi ni uko mufite inshingano zo gushyiraho ingamba zo kurwanya icyorezo cya Covid-19‘‘.

Abaganga bose bitabiriye aya mahugurwa babanje gupimwa Covid-19 hifashishijwe uburyo bwa Rapid Test.


No comment yet.

Leave Your comment