Featured News

FIFA opens Regional Development Office in Kigali

Feb 19, 2021 Comments 30, 088 views

Friday, February 19 2021, the football governing body officially opened its regional development office in Kigali following the agreement reached with the government of Rwanda as a host nation. (...)

Keep reading

Perezida Kagame yasuye Ikipe y’Igihugu...

Feb 07, 2021 Comments 30, 088 views

Nyuma yo kuva mu gikombe cya Afurika cy‘abakina imbere mu gihugu ‘’Total CHAN 2020’’ abagize Ikipe y’Igihugu basuwe na Perezida wa Repubulika ku cyumweru tariki 7 Gashyantare 2021. Mu ijambo rye, (...)

Keep reading

TOTAL CHAN 2020: Rwanda bows out of the tournament.

Feb 01, 2021 Comments 30, 088 views

Rwanda National Team ‘’Amavubi Stars’’ bows out of the Total African Nations Championship 2020 after suffering a 1-0 defeat to Guinea on Sunday, January 31 in Limbe. Early in the game, Guinea was (...)

Keep reading

Perezida Kagame yasuye Ikipe y’Igihugu...

Posted on Feb 07 2021

Nyuma yo kuva mu gikombe cya Afurika cy‘abakina imbere mu gihugu ‘’Total CHAN 2020’’ abagize Ikipe y’Igihugu basuwe na Perezida wa Repubulika ku cyumweru tariki 7 Gashyantare 2021.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimye imyitwarire y’Amavubi mu marushanwa nubwo yari mu bihe bidasanzwe bya Covid-19:

“Ndongera kubashimira ko mwifashe neza, abantu bose barabikurikiye, kuba mutarageze ku mukino wa nyuma cyangwa ku gikombe, iyo ni yo yari intego, ariko ubwo buryo mwagiyemo, uko byagenze, abantu bose bashima ko mwakoze neza, mukomereze aho. Ntimutezuke, ntimusubire inyuma, mukomeze gutera imbere.”

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yashimiye Perezida wa Repubulika kuba yafashe umwanya agasura Ikipe y’Igihugu amusezeranya ko bagiye gukomeza gushyiramo imbaraga kugirango Ikipe y’Igihugu ikomeze kwitwara neza.

Yagize ati: “Ni umunsi w’ibyishimo kubera agaciro mugaragarije Ikipe y’Igihugu. Ni urugendo rutari rworoshye, ariko twarwungukiyemo byinshi byo gushingiraho mu kubaka umupira w’amaguru mu Rwanda.”
Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yagaragaje ko icyorezo cya Covid-19 cyabaye imbogamizi ikomeye kuko kiri mu byatumye Ikipe ititegura neza nk’uko byagombaga.

“Imbogamizi twahuye nazo harimo ko abakinnyi bari bamaze igihe badakina kubera COVID-19, indi ni ukudakina imikino ya gicuti ngo twitegure neza, tukaba twifuza ko mu gihe kiri imbere byashyirwamo imbaraga cyane cyane muri iki gihe imikino ya Shampiyona itararangira kugira ngo twitegure amarushanwa ari imbere. Tubasezeranyije kuzakomeza gukorera hamwe tugamije guteza imbere igihugu cyacu.”

Amavubi yakinnye imikino ine mu irushanwa rya ‘’Total CHAN 2020’’ maze atsinda umukino umwe, anganya imikino ibiri, atsindwa umukino umwe wa kimwe cya kane k’irangiza. Muri iyo mikino Amavubi yinjije ibitego bitatu, yinjizwa bitatu mu gihe mu mikino ibiri itigeze yinjizwa igitego.


No comment yet.

Leave Your comment