Featured News

IMYANZURO YA KOMITE NYOBOZI YEREKEYE ‘’PRIMUS NATIONAL LEAGUE’’

Apr 16, 2021 Comments 30, 088 views

Inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yo ku wa 5 Mata 2021 n’iyo ku wa 15 Mata 2021 zafashe imyanzuro ikurikira irebana n’isubukurwa rya Shampiyona y’Ikiciro cya mbere ‘’Primus National League 2021’’ (...)

Keep reading

PSG train pre-selected coaches on PSG-Academy Methodology

Apr 16, 2021 Comments 30, 088 views

Paris Saint Germain is holding a 3-day workshop with the pre-selected candidates on the PSG methodology with the intention of selecting the best candidates who will have performed better during (...)

Keep reading

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Apr 14, 2021 Comments 30, 088 views

Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Mata 2021, Perezida wa FERWAFA Rtd Brig Gen SEKAMANA Jean Damascène yandikiye abanyamuryango ba FERWAFA abamenyesha ubwegure bwe ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA. Mu (...)

Keep reading

AFCON QUALIFIERS 2021: U Rwanda na Cameroon mu mukino w‘ishyiraniro.

Posted on Mar 30 2021

Kuri uyu wa kabiri, tariki 30 Werurwe 2021 guhera i saa tatu z’ijoro za Kigali, U Rwanda rufite umukino utoroshye rugomba guhuramo n’intare za Cameroon. Ni umukino w’umunsi wa gatandatu mu itsinda F mu rwego rwo guhatanira itike y’Igikombe cya Afurika 2022 kizabera muri Cameroon.

Ni umukino ufite kinini uvuze ku Rwanda kuko ari umukino ushobora gutuma Amavubi Stars akatisha itike y’Igikombe cya Afurika nyuma y’imyaka igera kuri cumi n’irindwi (17) kuko u Rwanda ruheruka muri ayo marushanwa mu 2004.

Uyu mukino ugomba kubera kuri Japoma Stadium iherereye mu mujyi wa Douala ufatwa nkumujyi w’ubucuruzi mu gihugu cya Cameroon.

Aganira na FERWAFA TV nyuma y’imyitozo ya nyuma, umutoza w’Amavubi Stars Mashami Vincent yagarutse ku gaciro n’imbara z’uyu mukino agira ati: ‘’Ni umukino usaba gukomera cyane cyane mu mutwe, tugomba kwirinda kwishyira ku gitutu tugakina dutuje, tugakina umukino w’imbaraga tugasatira neza kandi tukarinda izamu ryacu neza. Ni umukino uduha ikizere cyo gukatisha itike y’Igikombe cya Afurika, nitubigeraho nyuma y’ibihe bidasanzwe bya Covid-19 kandi urebye iki kiragano cy’abakinnyi dufite nabo bakwiye ibyiza birimo no gukina igikombe cya Afurika.’’

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Niyonzima Haruna yavuze ko biteguye neza kandi bafite ikizere cyo gutsinda uwo mukino: ‘’Twamaze kuruhuka neza kuko urugendo ruravuna, twitoje neza ubu icyo dutegereje ni ugukora akazi mu kibuga. Turifuza iyi ntsinzi uko byagenda kose kugirango twiyongerere amahirwe yo gukatisha itike y’Igikombe cya Afurika.’’

Amavubi Stars ni aya gatatu n’amanota atanu mu itsinda F inyuma ya Cameroon iri ku mwanya wa mbere n’amanota icumi, Cape Verde ni iya kabiri n’amanota 7 mu gihe Mozambique ari iya nyuma n’amanota ane.

Umukino uhuza u Rwanda na Cameroon uratangira ku I saa tatu z’ijoro ku masaha ya Kigali.


No comment yet.

Leave Your comment