Featured News

FERWAFA SECOND DIVISION LEAGUE MATCH DAY 4 RESULTS

Sep 27, 2021 Comments 30, 088 views

FERWAFA SECOND DIVISION LEAGUE MATCH DAY 4 RESULTS Group A Interforce FC 0-0 Heroes FC Amagaju FC 0-0 Intare FC Group B Rugende FC 2-0 La Jeunesse FC Pepiniere FC 1-3 Gicumbi FC Group C (...)

Keep reading

Mashami yahamagaye 36 bitegura Uganda

Sep 27, 2021 Comments 30, 088 views

MASHAMI Vincent Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu Amavubi Stars, yahamagaye abakinnyi mirongo itatu na batandatu (36) bitegura imikino ibiri u Rwanda rugomba guhuramo na Uganda mu rwego rwo gushaka (...)

Keep reading

FERWAFA SECOND DIVISION LEAGUE MATCH DAY 4 FIXTURES

Sep 27, 2021 Comments 30, 088 views

FERWAFA SECOND DIVISION LEAGUE MATCH DAY 4 FIXTURES Group A Interforce FC vs Heroes FC, IPRC Kigali - 2.00PM Amagaju FC vs Intare FC, Nyamagabe Stadium - 2.00PM Group B Rugende FC vs La (...)

Keep reading

Ikipe y’Igihugu ‘’AMAVUBI STARS’’ yageze Agadir muri Maroc

Posted on Aug 30 2021

Abakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bagize delegasiyo y’Ikipe y’Igihugu ‘’Amavubi Stars’’ bageze Agadir muri Maroc nyuma y’urugendo rwamaze amasaha makumyabiri n’ane (24) kuva bahagurutse I Kigali kuko bageze kuri aho bagomba gucumbika saa saba z’ijoro.

Mu bakinnyi batahagurukanye n’Ikipe y’Igihugu I Kigali biganjemo abakina ku mugabane w’iburayi harimo NGWABIJE Bryan Clovis wamaze kugera Agadir muri hoteli Ikipe icumbitsemo. Undi wamaze kuhagera ni IMANISHIMWE Emmanuel. MANZI Thierry na RWATUBYAYE Abdul baragera aho Ikipe y’Igihugu icumbitse kuri uyu wa mbere saa tanu z’amanywa. Baraza gukurikirwa na RAFAEL York ndetse na MUKUNZI Yannick bagomba kugera Agadir saa sita n’igice. BIZIMANA Djihad we aragera Agadir saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.

Umutoza w’ikipe y’Igihugu bwana MASHAMI Vincent, yishimiye kuba bageze muri Maroc amahoro ariko agaragaza akazi bagiye gukora kugirango bategure abakinnyi kuko urugendo rwabasizemo umunaniro. Yagize ati: ‘’Turashima Imana kuba tugeze Agadir amahoro. Abakinnyi baba bakoresheje imibiri yabo ku buryo bisaba akazi katoroshye kubategura cyane cyane ibijyanye no kuruhura imibiri yabo ndetse no kubategura mu mutwe nyuma y’urugendo rw’amasaha agera kuri makumyabiri n’ane.’’

Yakomeje avuga ati: ‘’Gukinira na Mali hanze y’Igihugu cyabo bishobora gukora itandukaniro cyangwa ntibigire itandukaniro bikora ku bijyanye n’umusaruro wo mu kibuga kuko aho umupira ugeze muri iki gihe ushobora gutsindira mu rugo cyangwa ugatsindira hanze kuko byose birashoboka. Ibyo ntabwo tubirebaho cyane ahubwo ikituraje ishinga ni ukureba imikinire ya Mali tugategura amayeri y’umukino ashobora kudufasha kubona umusaruro twifuza muri uyu mukino naho ibyo kuba tutakiniye muri Mali ntabwo tubyitayeho cyane.’’

Amavubi acumbitse muri Tildi Hotel kandi arakora imyitozo kuri uyu wa mbere tariki 30 Kanama 2021 ku kibuga cy’imyitozo cya Stade izakinirwaho umukino.
Delegasiyo y’Ikipe y’Igihugu Agadir muri Maroc iyobowe na Perezida wa FERWAFA bwana MUGABO N. Olivier.

Mbere yo guhaguruka mu Rwanda, Ikipe y’Igihugu yashyikirijwe ibendera ry’u Rwanda na Minisitiri wa Siporo, Madamu MUNYANGAJU Aurore Mimosa wabasabye kujya guhatana baharanira ishema ry’Igihugu. Yabashishikarije gukinana umuhate kugirango bazatahukane intsinzi kuko ari cyo abanyarwanda bose babitezeho.

Twabibutsa ko ‘’Amavubi Stars aherereye mu itsinda E mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022. Iri tsinda irihuriyemo na Mali, Kenya ndetse na Uganda.


No comment yet.

Leave Your comment