Featured News

FERWAFA SECOND DIVISION LEAGUE MATCH DAY 4 RESULTS

Sep 27, 2021 Comments 30, 088 views

FERWAFA SECOND DIVISION LEAGUE MATCH DAY 4 RESULTS Group A Interforce FC 0-0 Heroes FC Amagaju FC 0-0 Intare FC Group B Rugende FC 2-0 La Jeunesse FC Pepiniere FC 1-3 Gicumbi FC Group C (...)

Keep reading

Mashami yahamagaye 36 bitegura Uganda

Sep 27, 2021 Comments 30, 088 views

MASHAMI Vincent Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu Amavubi Stars, yahamagaye abakinnyi mirongo itatu na batandatu (36) bitegura imikino ibiri u Rwanda rugomba guhuramo na Uganda mu rwego rwo gushaka (...)

Keep reading

FERWAFA SECOND DIVISION LEAGUE MATCH DAY 4 FIXTURES

Sep 27, 2021 Comments 30, 088 views

FERWAFA SECOND DIVISION LEAGUE MATCH DAY 4 FIXTURES Group A Interforce FC vs Heroes FC, IPRC Kigali - 2.00PM Amagaju FC vs Intare FC, Nyamagabe Stadium - 2.00PM Group B Rugende FC vs La (...)

Keep reading

FIFA WCQ2022: Mali yatsinze u Rwanda mu mukino wa mbere

Posted on Sep 02 2021

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘‘Amavubi Stars‘‘ yatsinzwe umukino wa mbere mu itsinda E ry’amarushanwa yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu mpeshyi ya 2022.

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw‘Amavubi ni Mvuyekure Emery, Rwatubyaye Abdul, Ngwabije Bryan, Nirisarike Salomon, Fitina Omborenga, Imanishimwe Emmanuel, Bizimana Djihad, Mukunzi Yannick, Hakizimana Muhadjir, Kagere Medie kimwe na Tuyisenge Jacques wanatangiye ari captain.

Ikipe ya Mali yatangiye umukino isatira cyane iza kubona penaliti ku munota wa cumi n’umunani nyuma y’ikosa Mukunzi Yannick yakoreye kuri Musa Djenepo ariko umunyezamu w’Amavubi Mvuyekure Emery arayifata. Ku munota wa makumyabiri 20 rutahizamu Adama Traoré yahise atsinda igitego nyuma yo guhagarara nabi kw’abakinnyi b’inyuma b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.

Ku munota wa 30 Mashami yakoze impinduka za mbere akuramo Ngwabije Bryan Clovis hajyamo Byiringiro Lague bituma Amavubi ahindura uburyo bw’imikinire bava kuri 3-5-2 bajya kuri 4-3-3. Igice cya mbere cyarangiye Amavubi ari inyuma igitego kimwe ku busa.

Mbere yo gutangira igice cya kabiri, MASHAMI Vincent yakoze impinduka ebyiri akuramo Hakizimana Muhadjir na Mukunzi Yannick hinjira Niyonzima Olivier na Niyonzima Haruna. Amavubi yagerageke gukina asatira nyuma y’izo mpinduka ariko ab’inyuma ba Mali bahagarara bwuma.

Mali yakomeje kotsa igitutu ku izamu ry‘Ikipe y’Igihugu ariko abakinnyi b’imbere barimo Amadou Haidara, Adama Traoré na Moussa Doumbia ntibashobora kubyaza umusaruro amahirwe atandukanye bakomezaga kubona imbere y’izamu rya Mali.

Habura gato ngo umukino urangire, Adama Traoré yateye ishoti rikomeye cyane inyuma y’urubuga rw’amahina ariko Emery Mvuyekure awukozaho imitwe y’intoki umupira ujya hanze.

Umusifuzi yongeyeho iminota ine y’inyongera ariko ntihagira Ikipe n’imwe igira icyo ihindura bityo umukino urangira u Rwanda rutsinzwe igitego kimwe ku busa.

U Rwanda ruzakina umukino wa kabiri wo mu itsinda E na Kenya ku cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021 kuri Stade ya Kigali.


No comment yet.

Leave Your comment