Featured News

FERWAFA SECOND DIVISION LEAGUE MATCH DAY 4 RESULTS

Sep 27, 2021 Comments 30, 088 views

FERWAFA SECOND DIVISION LEAGUE MATCH DAY 4 RESULTS Group A Interforce FC 0-0 Heroes FC Amagaju FC 0-0 Intare FC Group B Rugende FC 2-0 La Jeunesse FC Pepiniere FC 1-3 Gicumbi FC Group C (...)

Keep reading

Mashami yahamagaye 36 bitegura Uganda

Sep 27, 2021 Comments 30, 088 views

MASHAMI Vincent Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu Amavubi Stars, yahamagaye abakinnyi mirongo itatu na batandatu (36) bitegura imikino ibiri u Rwanda rugomba guhuramo na Uganda mu rwego rwo gushaka (...)

Keep reading

FERWAFA SECOND DIVISION LEAGUE MATCH DAY 4 FIXTURES

Sep 27, 2021 Comments 30, 088 views

FERWAFA SECOND DIVISION LEAGUE MATCH DAY 4 FIXTURES Group A Interforce FC vs Heroes FC, IPRC Kigali - 2.00PM Amagaju FC vs Intare FC, Nyamagabe Stadium - 2.00PM Group B Rugende FC vs La (...)

Keep reading

FIFA WCQ: Amavubi Stars agiye gukina na Kenya

Posted on Sep 04 2021

Kuri iki cyumweru, tariki 5 Nzeri 2021 Ikipe y‘Igihugu ‘’Amavubi Stars’’ iracakina n’Ikipe y’Igihugu ya Kenya ‘’Harambee Stars’’ mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda E ry’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’isi kizabera muri Qatar muri 2022.

Amavubi Stars agiye gukina na Kenya nyuma yo gutsindwa na Mali igitego kimwe ku busa mu mukino wa mbere wo muri iryo tsinda.

Ni umukino utari buze kugaragaramo RAFAEL York kuko uyu mukinnyi w’umunyarwanda Atari yabona uburenganzira bwo gukinira Ikipe y’Igihugu kuko yari yarakiniye amakipe y’abato ya Sweden.

Aganira n’itangazamakuru, Umutoza Mashami Vincent yagize ati: ‘’Turashimira inzego zose bireba ku ruhare zagize kugeza uyu munsi kuko Rafael York, Jamil Kalisa na Isaac Nsengiyumva bamaze kubona ibyangombwa by’u Rwanda. Kuri Rafael York hasigaye izindi gahunda zo kumusabira muri FIFA kugirango bamwemerere gukinira u Rwanda kuko yari yarakiniye amakipe y’abakiri bato ya Sweden nk’uko amategeko ya FIFA abiteganya.’’

Ku bijyanye n’uburyo bw’imikinire umutoza avuga ko bamaze kureba uburyo Kenya ikina ku buryo bafite amayeri bagomba gukoresha kugirango bahagarike Harambee Stars.

Yakomeje agira ati: ‘’Kenya ni ikipe nziza uhereye inyuma mu bwugarizi ukagera imbere mu busatirizi. Bafite abakinnyi beza nka Massudi Djuma, Kenneth Muguna nta n’umuntu ushobora kwiyibagiza kapiteni wabo Michael Olunga. Biradusaba guhagarara neza cyane cyane tubabuza gutera imipira miremire igenda igana kwa kapiteni wabo. Tugomba no gushaka amayeri atugeza imbere y’izamu ryabo kuko ari bwo buryo bwonyine bwatugeza ku ntego imwe rukumbi yo gutsinda tujyanye muri uyu mukino’’.

Jamil Kalisa na Isaac Nsengiyumva bo bashobora kugaragara kuri uyu mukino bitewe n’amahitamo y’umutoza.

Amavubi Stars agiye gukina na Kenya ni aya kane mu itsinda, inyuma ya Mali iriyoboye n’amanota atatu, Kenya na Uganda zifite inota rimwe nyuma y’aho ayo makipe yombi anganyirije mu mukino wayahuje.


No comment yet.

Leave Your comment