Featured News

FERWAFA SECOND DIVISION LEAGUE MATCH DAY 4 RESULTS

Sep 27, 2021 Comments 30, 088 views

FERWAFA SECOND DIVISION LEAGUE MATCH DAY 4 RESULTS Group A Interforce FC 0-0 Heroes FC Amagaju FC 0-0 Intare FC Group B Rugende FC 2-0 La Jeunesse FC Pepiniere FC 1-3 Gicumbi FC Group C (...)

Keep reading

Mashami yahamagaye 36 bitegura Uganda

Sep 27, 2021 Comments 30, 088 views

MASHAMI Vincent Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu Amavubi Stars, yahamagaye abakinnyi mirongo itatu na batandatu (36) bitegura imikino ibiri u Rwanda rugomba guhuramo na Uganda mu rwego rwo gushaka (...)

Keep reading

FERWAFA SECOND DIVISION LEAGUE MATCH DAY 4 FIXTURES

Sep 27, 2021 Comments 30, 088 views

FERWAFA SECOND DIVISION LEAGUE MATCH DAY 4 FIXTURES Group A Interforce FC vs Heroes FC, IPRC Kigali - 2.00PM Amagaju FC vs Intare FC, Nyamagabe Stadium - 2.00PM Group B Rugende FC vs La (...)

Keep reading

Amatsinda y’Ikiciro cya kabiri mu bagabo

Posted on Sep 10 2021

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Nzeri 2021 mu cyumba cy’inama cya FERWAFA habereye tombola y’uburyo amakipe yiyandikishije gukina Shampiyona y‘ikiciro cya kabiri 2021 agomba gukina.

Iyi shampiyona y’Ikiciro cya kabiri mu mwaka w’imikino wa 2021 igiye gukinwa mu buryo budasanzwe nk’imwe mu ngaruka z’icyorezo cya Covid-19. Izakinwa mu gihe gito aho amakipe 20 yiyandikishije yahurijwe mu matsinda ane (4) azaba agizwe n’amakipe atanu (5) maze amakipe ahure mu mukino umwe (Single Tie).

Buri kipe izagira amahirwe yo kwakira imikino ibiri (2) inasohoke indi mikino ibiri. Nyuma hazabarwa amanota maze amakipe abiri muri buri tsinda akomeze muri kimwe cya kane cy’irangiza kizatanga amakipe ane azajya muri kimwe cya kabiri ari nacyo kizatanga amakipe azazamuka mu kiciro cya mbere.

Amatsinda ateye mu buryo bukurikira:

ITSINDA A

Heroes FC
Amagaju FC
Gasabo United
Intare FC
Interforce FC

Itsinda B

Gicumbi FC
La Jeunesse FC
Nyanza FC
Pepinière FC
Rugende FC

Itsinda C

Vision FC
Espérance FC
United Stars
University of Rwanda FC
Vision Jeunesse Nouvelle FC

Itsinda D

Etoile de l’Est FC
Impeesa FC
Kirehe FC
Rwamagana City FC
The Winners FC

Amakipe ya Heroes FC na Gicumbi FC yamanutse ava mu kiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 detse n’amakipe ya Etoile de l’Est na Vision FC yageze muri kimwe cya kabiri cy’irangiza mu mikino y’ikiciro cya kabiri giheruka niyo yahawe kuyobora amatsinda (Tête de Série) maze andi makipe agenda ayatombora.

Imikino y’Ikiciro cya Kabiri mu bagabo izatangira tariki 18 Nzeri 2021 isozwe ku itariki 15 Ukwakira 2021.
Ingengabihe irambuye y’iyi mikino izatangazwa mu gihe cya vuba.


No comment yet.

Leave Your comment