Featured News

Primus National League Playoffs Match Day Four Results

Nov 24, 2021 Comments 30, 088 views

Primus National League Match Day 4 Results Monday 22-11-2021 Police FC 0-0 Gorilla FC Tuesday 23-11-2021 Bugesera FC 1-2 Gasogi United APR FC 2-1 Rayon Sports FC Gicumbi FC 0-1 Kiyovu SC (...)

Keep reading

Primus National League Match Day Four Fixtures

Nov 22, 2021 Comments 30, 088 views

Primus National League Match Day Four Fixtures Monday, 22 November 2021 Police FC vs Gorilla FC, Kigali Stadium - 15.00 Tuesday, 23 November 2021 Bugesera FC vs Gasogi United, Bugesera (...)

Keep reading

FERWAFA Second Division League Match Day Four Results

Nov 21, 2021 Comments 30, 088 views

FERWAFA Second Division League, Match Day Four Results. GROUP A Saturday 20-11-2021 Esperance 0 - 4 Nyanza Sunday 21-11-2021 Kirehe FC 4-1 Nyagatare FC Alpha FC 0-1 Rwamagana City (...)

Keep reading

Mashami na Haruna: Amavubi yiteguye gucakirana na Uganda

Posted on Oct 06 2021

Ikipe y’Igihugu ‘’Amavubi Stars’’ ifite umukino wa gatatu mu itsinda E uzayihuza n’Ikipe y’Igihugu ya Uganda mu rwego rwo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar muri 2022.

Amavubi azakira Uganda kuri uyu wa kane tariki ya 6 Ukwakira 2021 kuri stade ya Kigali mu mukino uzatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Amavubi azahura na Uganda itozwa n’uwahoze ari umutoza wayo mukuru Milutin Sredojevic ‘’MICHO’’ watoje u Rwanda imyaka itatu.

Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu bwana MASHAMI Vincent yatangaje ko biteguye guhangana na Ugand: ‘’Uyu ni umukino ubyibushye kuri twebwe, dukunze guhura na Uganda kandi buri gihe umukino uba ari ishiraniro. Ibyo ubwabyo biratuma umukino w’ejo ugira uburemere budasanzwe.’’

Yakomeje avuga ko bazakora ibishoboka byose bagatahukana amanota atatu yo ku munsi w’ejo: ‘’By’umwihariko mu marushanwa turimo turifuza gutsinda Uganda kugira ngo tubone amanota 3 ya mbere kandi twiteguye neza kurusha ibindi bihe byose. Ku munsi w’ejo twakwizeza abanyarwanda ko bazareba umukino mwiza ku ruhande rw’u Rwanda kandi ugamije gutsinda.’’

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu NIYONZIMA Haruna asanga Amavubi afite impamvu nyinshi zo gushaka intsinzi ku munsi w’ejo. Yagize ati: ‘’ Dufite umukino ukomeye cyane mbese ni"derby" nk’uko dukunda kubivuga. Ni umukino ufite agaciro gakomeye kuri twebwe kandi twizeye ko tuzakora ibishoboka byose tugatahukana intsinzi. Turamutse dutsinze uyu mukino turabizi ko tuzahita tujya imbere ya Uganda, urebye rero icyo nicyo twashyize imbere cyane.’’

Amavubi ni aya kane mu itsinda E riyobowe na Mali ifite amanota 4, Kenya ni iya kabiri n’amanota 2 inganya na Uganda iri ku mwanya wa gatatu.


No comment yet.

Leave Your comment