Featured News

Primus National League Playoffs Match Day Four Results

Nov 24, 2021 Comments 30, 088 views

Primus National League Match Day 4 Results Monday 22-11-2021 Police FC 0-0 Gorilla FC Tuesday 23-11-2021 Bugesera FC 1-2 Gasogi United APR FC 2-1 Rayon Sports FC Gicumbi FC 0-1 Kiyovu SC (...)

Keep reading

Primus National League Match Day Four Fixtures

Nov 22, 2021 Comments 30, 088 views

Primus National League Match Day Four Fixtures Monday, 22 November 2021 Police FC vs Gorilla FC, Kigali Stadium - 15.00 Tuesday, 23 November 2021 Bugesera FC vs Gasogi United, Bugesera (...)

Keep reading

FERWAFA Second Division League Match Day Four Results

Nov 21, 2021 Comments 30, 088 views

FERWAFA Second Division League, Match Day Four Results. GROUP A Saturday 20-11-2021 Esperance 0 - 4 Nyanza Sunday 21-11-2021 Kirehe FC 4-1 Nyagatare FC Alpha FC 0-1 Rwamagana City (...)

Keep reading

Amakipe azakina ½ cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri yamenyekanye

Posted on Oct 07 2021

Amakipe ane ahatanira kuzamuka mu cyiciro cya mbere ‘’Primus National League’’ yamenyekanye nyuma y’imikino yo kwishyura muri kimwe cya kane cy’irangiza cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri yabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Ukwakira 2021.

Heroes FC na Gicumbi FC zamanutse mu cyiciro cya kabiri muri Shampiyona ya 2019-2020 zisanze muri kimwe cya kabiri cy’irangiza. Etoile de l’Est igeze muri kimwe cya kabiri cy’irangiza mu myaka ibiri yikurikiranya kuko na Shampiyona y’ikiciro cya kabiri y’umwaka ushize ari ho yagarukiye. Amagaju FC nayo akomeje urugamba rwo gushaka itike yo gusubira mu cyiciro cya mbere yageze muri kimwe cya kabiri cy’irangiza.

Uko imikino ya ¼ yagenze

Vision J.N 0 Vs 0 Amagaju FC (Agg 0-1)

Heroes FC 0 Vs 1 Vision FC (Agg 1-1) Pen 5-3

Kirehe FC 1 Vs 1 Gicumbi FC (Agg 2-6)

Rugende FC 0 Vs 0 Etoile De l’Est FC (Agg 0-1)

Imikino ya kimwe cya kabiri cy’irangiza iteganyijwe tariki ya 9 Ukwakira 2021 mu gihe iyo kwishyura izaba ku itariki ya 12 Ukwakira 2021.

Ingengabihe y’imikino ya ½ iteye mu buryo bukurikira:

IMIKINO IBANZA

Amagaju FC vs Etoile de l’Est FC, Nyamagabe Stadium – Saa munani
Heroes FC vs Gicumbi FC, Bugesera Stadium - Saa munani

IMIKINO YO KWISHYURA

Etoile de l’Est FC vs Amagaju FC, Ngoma Stadium – Saa munani
Gicumbi FC vs Heroes FC, Gicumbi Stadium - Saa munani

Amakipe azatsinda muri kimwe cya kabiri azahita abona itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere ‘’Primus National League’’ akaba azahita anahurira ku mukino wa nyuma wa Shampiyona y’icyiciro cya kabiri iteganyijwe ku wa 15 Ukwakira 2021.

Photo: Rwanda Magazine


No comment yet.

Leave Your comment