Featured News

Primus National League Playoffs Match Day Four Results

Nov 24, 2021 Comments 30, 088 views

Primus National League Match Day 4 Results Monday 22-11-2021 Police FC 0-0 Gorilla FC Tuesday 23-11-2021 Bugesera FC 1-2 Gasogi United APR FC 2-1 Rayon Sports FC Gicumbi FC 0-1 Kiyovu SC (...)

Keep reading

Primus National League Match Day Four Fixtures

Nov 22, 2021 Comments 30, 088 views

Primus National League Match Day Four Fixtures Monday, 22 November 2021 Police FC vs Gorilla FC, Kigali Stadium - 15.00 Tuesday, 23 November 2021 Bugesera FC vs Gasogi United, Bugesera (...)

Keep reading

FERWAFA Second Division League Match Day Four Results

Nov 21, 2021 Comments 30, 088 views

FERWAFA Second Division League, Match Day Four Results. GROUP A Saturday 20-11-2021 Esperance 0 - 4 Nyanza Sunday 21-11-2021 Kirehe FC 4-1 Nyagatare FC Alpha FC 0-1 Rwamagana City (...)

Keep reading

Gicumbi FC na Etoile de l’Est zazamutse mu kiciro cya mbere

Posted on Oct 12 2021

Amakipe ya Gicumbi FC na Etoile de l’Est yazamutse mu kiciro cya mbere ’’Primus National League’’ nyuma yo gutsinda imikino ya kimwe cya kabiri cy’irangiza muri Shampiyona y’Ikiciro cya kabiri 2021.

Ikipe ya Etoile de l’Est FC yazamutse itsinze Ikipe y’ Amagaju FC kuri penaliti 6 kuri 5 nyuma yo kunganya ibitego bibiri kuri bibiri mu mikino yombi. Umukino ubanza wabereye i Huye amakipe yombi yanganyije igitego kimwe ku kindi ari nako byaje kugenda mu mukino wo kwishyura.

Ikipe ya Gicumbi FC yo yazamutse mu kiciro cya mbere nyuma yo gutsinda Heroes FC zamanukanye mu mwaka ushize ibitego bitatu kuri kimwe. Umukino ubanza wabereye mu Bugesera, Gicumbi FC yari yatsinze igitego kimwe ku busa mu gihe umukino wo kwishyura Gicumbi yatsinze ibitego bibiri kuri kimwe.

Aya makipe yombi yahise akatisha itike yo kujya mu kiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 uzatangira tariki 30 Ukwakira 2021.

Gicumbi FC na Etoile de l’Est FC zizahurira mu mukino wa nyuma wa Shampiyona y’Ikiciro cya kabiri uteganyijwe kuba ku wa gatanu tariki ya 15 Ukwakira 2021 i saa cyenda kuri Stade Amahoro.

Photo: Rwanda Magazine


No comment yet.

Leave Your comment