Amarerero agera kuri 200 niyo azitabira amarushanwa ya FERWAFA y’abatarengeje imyaka 17

Amarushanwa ya FERWAFA y’abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 17 azakinwa kuva ku itariki ya 02/04 kugeza 30/09 azitabirwa n’amarerero yigenga, amashuri n’amakipe mato ashamikiye ku makuru agera kuri 200 yose hamwe akorera mu Turere twa Musanze, Rulindo, Gicumbi, Ruhango, Nyanza, Kamonyi, Nyamagabe, Nyaruguru, Muhanga, Huye, Gisagara, Nyabihu, Rubavu, Rusizi, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke, Rwamagana, Kayonza, Nyagatare, Bugesera, Kirehe, Gatsibo, Ngoma, Gasabo, Kicukiro, na Nyarugenge.
Amarushanwa azakinwa ku nzego eshatu mu matsinda kuva ku matsinda y’Uturere, abitwaye neza bakomereze ku rwego rw’Intara asozwe n’ingando ku rwego rw’Igihugu zizitabirwa n’abana bagaragaje impano kurusha abandi muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali.
Irushanwa ry’abahungu rizatangirira hamwe hose mu Gihugu mu Turere twavuzwe kuwa 02/04/2022. Umuhango wo gufungura ku mugaragaro uzabera mu Karere ka Nyagatare kuri stade ya Nyagatare ahazakinirwa imikino 2; GS NYAGATARE v KATABAGEMU na WARRIORS FTC v HAPPY BOYS guhera saa saba.
Irushanwa ry’abakobwa ry’umwaka wa 2022 rizatangira igihe irushanwa ry’abahungu rizaba rigeze ku rwego rw’Intara kubera ko amakipe y’abakobwa yiyandikishije ari make cyane kugira ngo amarushanwa yombi azagerere rimwe ku rwego rw’ingando z’Igihugu zizaba ku kwezi kwa Nzeli 2022.