ITANGAZO RIGENEWE ABIFUZA KWITABIRA AMAHUGURWA YA C CAF

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riri gutegura amahugurwa y’Abatoza yo ku rwego rwa C CAF azaba mu kwezi kwa Kanama 2022 akazabera mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara zitandukanye zigize Igihugu.
Abifuza kwitabira aya mahugurwa basabwe kohereza ubusabe bwabo buherekejwe n’ibyangombwa bikurikira kuri email ya ferwafa@yahoo.fr bitarenze ku itariki ya 30/06/2022:
Ubusabe bwandikiwe Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA
Kopi y’indangamuntu
Kopi ya “license D” yatanzwe na FERWAFA
Kopi y’inyemezabwishyu y’amafaranga 150,000 RWF y’ikiguzi cy’amahugurwa ya C CAF
Icyitonderwa: Ubusabe bw’abantu bishyuye amahugurwa ya C CAF muri 2017 buzahabwa agaciro mbere y’ubundi igihe berekanye inyemezabwishyu y’icyo gihe. Icyakora, abo barasabwa kubanza kwishyura amafaranga abura kugira ngo buzuze igiciro cya “license C CAF” cyavuzwe haruguru.
Amatariki naho amahugurwa azabera bizamenyeshwa abazemererwa kuyitabira mu gihe gikwiye.