African Schools Championship Finals 2022 Rwanda-Rubavu 23-24/07/2022

Ku wa gatandatu no ku cyumweru tariki ya 23 na 24 Nyakanga, mu karere ka Rubavu hakinwe imikino isoza irushanwa rya “CAF African Schools Championship 2022” mu cyiciro cy’abahungu n’abakobwa bari munsi y’imyaka 15.
Iyi mikino yateguwe ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA rifatanije n’Ishyirahamwe ry’Imikino mu mashuri FRSS ku nkunga ya CAF yasojwe ishuri rya ES Sumba ryo mu karere ka Nyamagabe ryegukanye igikombe mu bahungu naho Kiramuruzi Modern School y’i Gatsibo itwara igikombe mu bakobwa.
Aya marushanwa yari amaze amezi ane akinwa mu gihugu hose kuva mu kwezi kwa gatatu 2022. Amakipe 231 y’abahungu na 214 y’abakobwa ni yo yahatanye muri aya marushanwa kuva ku rwego rw’akarere. 60 y’abahungu na 60 y’abakobwa yakinnye ku rwego rwa “League” (umuntu yagereranya n’intara); hanyuma 12 muri buri cyiciro aba ari yo agera mu cyiciro cy’imikino ya nyuma.
Aya 12 yagabanijwe mu matsinda ane maze akina imikino y’amajonjora ku wa gatandatu.
Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda (ni ukuvuga 8) mu matsinda yose hamwe yakinnye ¼ ku wa gatandatu. Ane yatsinze akomeza muri kimwe cya kabiri ku cyumweru ari nabwo habaye imikino ya nyuma ndetse n’iyo guhatanira umwanya wa gatatu.
Iyi mikino yabereye kuri Stade Umuganda, ku kibuga cy’inyuma ya Stade Umuganda, ku kibuga cya Tam-Tam no muri ESSA Gisenyi.
Umukino wari ugizwe n’iminota 50 igabanijemo ibice bibiri.
Umunyabanga uhoraho muri MINISTERI ya Siporo, Bwana Shema Maboko Didier, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB, Dr. Mbarushimana Nelson, Umuyobozi w’ Ishyirahamwe ry’Imikino mu mashuri FRSS, Padiri Gatete Innocent, Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel ndetse n’Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Bwana KAMBOGO Ildephonse baje gushyigikira aba bana.
Amakipe yatwaye ibikombe azahagararira u Rwanda muri Zone ya CECAFA ku matariki azatangazwa nyuma.
UKO IMIKINO YOSE YAGENZE
I. ABAHUNGU⚽️
GROUP A
• ES Sumba 4-1 GS Nyamagana
• CS Kinyanzovu 1-4 ES Sumba
• GS Nyamagana 0-1 CS Kinyanzovu
RANKING
1. ES Sumba
2. CS Kinyanzovu
3. GS Nyamagana
GROUP B
• GS Muhoza II 0-0 GS Kazo (pen 5-3)
• GS Muhoza II 0-2 GS Kicukiro
• GS Kicukiro 3-1 GS Kazo
RANKING
1. GS Kicukiro
2. Muhoza II
3. GS Kazo
GROUP C
• GS Kabusunzu 1-0 GS Gacuba II
• E SC. Byimana 1-0 GS Kabusunzu
• GS Gacuba II 4-2 GS E SC. Byimana
RANKING
1. GS Gacuba II
2. E SC. Byimana
3. GS Kabusunzu
GROUP D
• GS Paysannat 7-0 GS Muhoza I
• GS Kigeme B 2-1 GS Paysannat
• GS Muhoza I 1-3 GS Kigeme B
RANKING
1. GS Kigeme B
2. GS Paysannat
3. GS Muhoza I
QUARTER-FINALS
QF1: ES Sumba 3–1 GS Muhoza II
QF2: GS Kicukiro 1–0 KinyaNzovu
QF3: Gacuba II B 0–4 GS Paysannat
QF4: GS Kigeme B 3–0 E SC. Byimana
SEMI-FINALS
ES Sumba 3–0 GS Paysannat
GS Kicukiro 0-0 GS Kigeme (pen 4-5)
UMWANYA WA GATATU
GS Kicukiro 1-1 GS Paysannat (pen 4-5)
UMUKINO WA NYUMA
ES Sumba 3-1 GS Kigeme B
TOP SCORER: Uwineza René – GS Kigeme B (9 GOALS)
=====================================
II. ABAKOBWA⚽️
GROUP A
• GS Gahanga 0-5 GS Muhato
• Kiramuruzi Modern School 3-1 GS Gahanga
• GS Muhato 3-1 Kiramuruzi Modern School
Ranking
1. GS Muhato
2. Kiramuruzi MS
3. GS Gahanga
GROUP B
• GS Gihembe 0-3 GS Karwasa
• GS Gasaka 2-1 GS Gihembe
• GS Karwasa 0-4 GS Gasaka
Ranking
1. GS Gasaka
2. GS Karwasa
3. GS Gihembe
GROUP C
• GS Gaseke 3-0 GS Gatizo
• GS Nkubi 2-0 GS Gaseke
• GS Gatizo 0-3 GS Nkubi
Ranking
1. GS Nkubi
2. GS Gaseke
3. GS Gatizo (Disq)
GROUP D
• GS Rubavu I 1-0 GS Kagamba
• GS Mukarange 2-1 GS Rubavu I
• GS Kagamba 1-0 GS Mukarange
Ranking
1. GS Mukarange
2. GS Rubavu I
3. GS Kagamba
QUARTER-FINALS
QF1: GS Muhato 1–1 GS Karwasa (pen 4-3)
QF2: GS Gasaka 0–0 Kiramuruzi MS (pen 2-3)
QF3: GS Nkubi 3–2 GS Rubavu I
QF4: GS Mukarange 0–1 GS Gaseke
SEMI-FINALS
GS Muhato 1-0 GS Nkubi
Kiramuruzi PS 1-0 GS Gaseke
UMWANYA WA GATATU
GS Gaseke 0-3 GS Nkubi
UMUKINO WA NYUMA
GS Muhato 0-1 Kiramuruzi PS
ABAKINNYI BAHIZE ABANDI
ABAKOBWA
➡️ Best Goalkeeper: Maombi Joanna
(Kiramuruzi M. School)
➡️ Most Valuable Player: Abayisenga Joselyne
(GS Muhato)
ABAHUNGU
➡️ Best Goalkeeper: Mugisha Jean de Dieu
ES Sumba
➡️ Most Valuable Player: Uwineza René
ES Sumba