PEREZIDA WA FERWAFA YIFATANYIJE NA ADEPR GUTANGIZA ’’NATIONAL CHILDREN FOOTBALL CAMP’’

Uyu munsi Perezida wa FERWAFA Olivier N. Mugabo yitabiriye umuhango wo gutangiza "National children Football camp" itegurwa na Adepr ifatanyije n’umuryango Ambassadors Football ifite amarerero y’umupira w’amaguru asaga 50 hirya no hino mu
gihugu muri region 9 zigize ADEPR.
Mu ijambo rye yashimiye ubuyobozi bwa ADEPR na Ambassadors football uruhare rwabo mu guteza impano z’abakiri bato imbere ababwira ko ari inkunga ikomeye mu iterambere ry’umupira w’amaguru kandi abizeza ko FERWAFA izakomeza kubafasha mu kongerera ubushobozi abatoza n’abandi.