Shampiyona ya U15 igiye gutangizwa

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 21/1/2015, ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, hateraniye inama itegura shampiyona y’abana baterengeje imyaka 15(U15).

Iyo nama yari yitabiriwe n’abagize ishyirahamwe Ijabo (ishyirahamwe rishinzwe amacentre atorezwamwo abana gukina umupira w’amaguru), direction technique ya FERWAFA, n’abajyanama ba FERWAFA mu Ntara (CTB).

Abari muri iyo nama bigiye hamwe gahunda y’ishyirwa mu bikorwa y’iryo rushanwa, cyane ko biteganyijwe ko rizatangizwa ku mugaragaro tariki ya 14/2/2015.