Ferwafa, Mineduc mu bufatanye bwo gutangiza Shampiyona ya U15

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Bwana Nzamwita Vincent n’Umuyobozi ushinzwe Sipori muri Ministere y’uburezi Bwana Paterne Rwigema bahuye kuri uyu wa kane, bemeranya ubufatanye mu kuzamura umupira w’amaguru mu bana hashyirwaho irushanwa rya U15.

Iyi nama kandi yahuje direction technique Nationale, ushinzwe tekiniki ndeste n’ushinzwe iterambere muri FERWAFA.
Iyi nama yigiye gamwe uburyo hatangizwa shampiyona y’abana batarengeje imyaka 15 mu gihe cya vuba.

Iyi nama yemeje ko ikitegererezo cy’uwo mushinga kizatangirira mu karere ka Rubavu. Mbere y’uko gitangira hazabanza kubaho kwigisha abatoza hanyuma uyu mushinga Numara gutangira uzamara amezi atatu, hakorwe isuzuma mbere y’uko kigezwa mu bindi bike by’igihugu.

Iyi gahunda igamije guha abana bakiri bato umwanya wo gukina kugirango abatoza bashobore gutoranya abana beza kandi besnhi, kuburyo nyuma y’umwaka bashobora kuzamuka bagakina muri shampiyona itarangeje imyaka 17.

Nyuma yaho, Direction Techniquie izashobora gutoranya abakinyi bashobora kwitabazwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 mu mwaka wa 2016.
Iyi gahunda izafasha igihugu kuzaba nibura gifite abakinyi benshi kandi beza bashobora gutoranyamwo abakinnyi bashoboye bakinira ikipe nkuru y’igihugu Amavubi.