Gatera niwe mutoza mushya wa Etincelles FC

Ibi byatangajwe na Turatsinze Amani, Umuyobozi wa Étincelles aho yavuze ko umutoza Bizumuremyi yambuwe inshingano z’umutoza mukuru kubera gutanga umusaruro muke.

Umutoza Gatera yatoje umukino wa Etincelles na Mukura VS warangiye amakipe yombi anganya 0-0. Uyu mukino wabereye kuri Stade Umuganda, I Rubavu.

Gatera yasezeranye n’ubuyobozi bwa Étincelles kugumisha ikipe mu cyiciro cya mbere mbere y’uko ubuyobozi bushobora kuzamwongerera amasezerano.

Etincelles ubu iri ku mwanya wa 13 n’amanota umunani mu mikino 12.

Etincelles ni yo kipe ya kabiri Mussa atoje mu cyiciro cya mbere nyuma ya Sunrise yari yari yazamuye mu cyiciro cya mbere mu mwaka ushize ariko akaza gusezererwa kubera kutumvikana n’umuyobozi wa Tekinike, Jean Marie Ntagwabira.